Print

Umuhanga mu by’imibonano mpuzabitsina yavuze igihe nyacyo igomba kumara ku mugabo muzima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 October 2023 Yasuwe: 6932

Dr. Sonya Maya, inzobere mu by’imitekerereze ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, kuva i Philadelphia, muri Pennsylvania, yavuze igihe imibonano mpuzabitsina ikwiye kumara mu butumwa yashyize kuri TikTok, bituma abantu benshi kuri urwo rubuga batangara.

Ku bwa Sonya, abagabo benshi bamara iminota mike mbere yo kurangiza.

Yagize ati "Umugabo amara igihe kingana iki mbere y’uko arangiza ?, Iminota itatu kugeza icyenda mbere y’uko asohora.

Iyo ubirebye mu buryo bwiza, kurangiza vuba bigaragaza ko umuntu afite intanga zimeze neza.’

Yongeyeho ko abagabo benshi bumva ko barwaye indwara yo ’kurangiza imburagihe’ (PE) iyo barangije mu minota itanu, ariko ngo ni ibisanzwe.

Yakomeje ati: ’Igisobanuro nyacyo cyo kurangiza imburagihe ni igihe urangiza mu munota umwe cyangwa munsi yawo.’

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2008, ababwitabiriyebavuze ko imibonano mpuzabitsina imara iminota irindwi kugeza kuri 13 ’yifuzwa cyane.’ Ibi ntiharimo gutegurana mbere.