Print

Polisi y’u Rwanda yahishuye uko ibinyabiziga bikurikirana mu gukora impanuka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 October 2023 Yasuwe: 1070

Muri iki kiganiro polisi yavuze ko Moto ari zo ziza imbere aho zihariye 25% by’impanuka zose ziba, amagare agakurikiraho na 15%, amakamyo manini akiharira 13% mu gihe amakamyo mato yihariye 10% by’impanuka ziba, naho bisi zitwara abagenzi zikiharira imibare isigaye.

Minisiteri y’Umutekano kandi yagaragaje ko impamvu ziteza impanuka mu muhanda zirangajwe imbere no kutagabanya umuvuduko aho byihariye 37%, gutwara ikinyabiziga nabi byihariye 28% no gutwarira ibinyabiziga mu ruhande rutari rwo bingana na 13%.

Kunyuranaho mu buryo butari bwo byihariye 8%, mu gihe kudahana intera ihagije byihariye 6% naho ubusinzi bukaba bufite 3%.

Mu mpera za Nyakanga 2023, Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko hakenewe miliyari 102 Frw zo gukemura ibibazo biteza impanuka mu muhanda birimo gusimbuza ibyapa bishaje, ibyuma bishyirwa ku mihanda ngo bitangire imodoka zakoze impanuka n’ibindi.

Muri Nyakanga 2023 mu mezi atandatu yari ashize Polisi y’igihugu yagaragaje ko impanuka zo mu muhanda zahitanye abagera kuri 385, zikomeretsa mu buryo bukabije abagera kuri 340, mu gihe abakomeretse mu buryo bworoheje ari 4132, hangirika ibikorwaremezo 1728