Print

RDC: FDLRs, FARDC na MAIMAI bigambye gutwika Amazu y’Abatutsi ahitwa Nturo

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 5 October 2023 Yasuwe: 1745

Biravugwa ko iki gikorwa cy’ubunyamaswa cyakozwe n’inyeshyamba za FDRL zisanzwe zifatanya n’igisirikare cya RDC mu kurwanya M23, n’indi mitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri ako gace.

Umwe mubarwanyi wafataga amashusho yahoo bamaze gutwika, yumvikanye avuga ko bavumbuye amazu yihishemo Abatutsi bahoraga babarasa, nabo bakaba bahisemo kubatwikiramo.

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane Taliki ya 05 ukwakira 2023 I Masisi mu cyaro cyaho cya Nturo.

Amazu yatwitswe ni ayaborozi b’Abatutsi bamaze igihe bahunze kubera umutekano muke uvugwa aho Nturo . icyakora ngo nta murwanyi wasanzwemo nk’uko byakekwaga n’izi nyeshyamba zayatwitse zihabakeka.

Muri kivu ya Rugu hakomeje kuvugwa umutekano muke no kwibasira cyane ubwoko bw’Abatutsi bica uwo bakeka kuba we, bikozwe na FDLR yashinzwe n’abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda na FARDC na MAIMAI WAZALENDO.

Ni nyuma y’aho M23 itangiriye imirwano ivuga ko igamije kurengera abaturage ba RDC bavuga ikinyarwanda no gukumira ubwicanyi bwibasira abo mu bwoko bw’Abatutse muri RD Congo.

Kugera ubu, Perezida Tshisekedi ntiyemera M23 kandi avuga ko atazigera aganira n’abayigize. Yagerageje no kuyangisha abandi bakongomani ari nabyo bikomeje guhembera ubwicanyi bwa hato na hato.

Les Maisons des éleveurs tutsi entrain d'être brulées par les FDLRs, FARDC et MAIMAI WAZALENDO à Nturo dans le Masisi. les Combants sont toujours encours, soyez rassurés que dans peu des jours ces bandits de Tshisekedi vont faire un repli strategique. Vive les lions🤛 pic.twitter.com/TLhsJe4FGO

— Goma24 (@goma24news) October 5, 2023