Print

Abafana ba Rayon Sports basabwe ikintu gikomeye nyuma y’agahinda batewe na Al Hilal SC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 October 2023 Yasuwe: 895

Uwo mukino wo kwishyura wateye agahinda buri wese wo muri iyi kipe ifanwa na benshi mu Rwanda kuva ku buyobozi bwo hejuru kugera ku mufana.

Nshimiyimana Emmanuel ‘Matic’ uyobora Ihuriro ry’Amatsinda y’Abafana ba Rayon Sports yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abafana bakwiye kwirengagiza ibyabaye bagakomeza gushyigikira ikipe yabo.

Ati “Ntabwo kudakomeza kwa Rayon Sports kwakagombye kuba ikibazo kuko Al Hilal SC ntabwo yari ikipe yoroshye. Yego byari amahirwe kuri twe kuko twari mu rugo ariko gutsindwa n’iyi kipe ntabwo byagakwiye kuba byacitse. Twavuye ku kibuga abantu bose babona ko buri wese yari yagerageje gukora ibyo asabwa. Ni umwaku twagize, ni ukuba twararamutse nabi.”

Yakomeje ati “Nkurikije uko mbona mu matsinda duhuriyemo n’ahandi ntekereza ko nta mu-Rayon wagakwiye kuba akirakaye avuga ko ikipe ye yitwaye nabi. Twemeranye ko abakinnyi bakoresheje imbaraga ahubwo tukabura amahirwe.”

Inshuro nyinshi iyo Rayon Sports itameze neza abafana bayo bagabanuka ku kibuga.

Bityo kuri iyi nshuro impungenge ni zose ku kuba iyi kipe izabona abafana bayiherekeza i Rubavu mu mukino izasuramo Marines FC ku wa Gatandatu, tariki 7 Ukwakira 2023.

Nshimiyimana yavuze ko kuri iyi nshuro bitandukanye ahubwo Marines FC igomba kurya iri menge.

Ati “Buriya abantu bakunda Rayon Sports, abantu bakunda kubitiranya kandi burya ni abakunzi ntabwo ari abafana. Kandi ikintu ukunda ushobora no kugipfira. Kuba tutarabashije gutsinda ntabwo byadukuye mu mwuka ahubwo niba ariko Marines yabitekerezaga cyangwa abandi bantu b’i Gisenyi ntabwo ari byo kuko urugendo turi kurutegura nk’ibisanzwe.”

Nshimiyimana yasabye abafana ba Rayon Sports kudacika intege kuko nyuma y’ibigoranye byose ubuzima buba bugomba gukomeza.

Ati “Muri rusange ni uguhindura urugendo. Tuvuye mu Mikino Nyafurika ariko urugamba rwa Shampiyona rurakomeje. Marines FC ni agakipe gakubagana rimwe na rimwe bityo biradusaba imbaraga.”

Yakomeje ati “Umufana wa Rayon Sports ni umukinnyi wa 12, ni imbaraga z’ikipe, yewe n’iyo badahari ubona ari ikipe isanzwe. Icya nyuma, dukeneye gutera imbaraga abakinnyi, birashoboka ko hari uwatekereza ko twacitse intege ariko ni twe dukwiye kubaba hafi kuko ni twe bakorera.”

Nshimiyimana yavuze ko ubu intego ari uguhatanira Igikombe cya Shampiyona kugira ngo bazongere gusohokera igihugu.

Ati “Tubatere imbaraga (abakinnyi) badutsindire amakipe turebe ko twakwegukana Igikombe cya Shampiyona yewe n’icy’Amahoro biramutse bikunze, bityo tuzongere gusohoka, turebe niba twazanarenga aho twageze uyu mwaka.”

Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino w’Umunsi wa Kane wa Shampiyona utarabereye igihe, aho iyi kipe izasura Marines FC ku wa Gatandatu, tariki 7 Ukwakira 2023 saa Cyenda kuri Stade Umuganda.

IVOMO:IGIHE