Print

Kenya yohereje Abapolisi badasnzwe ahavugwa ubwicanyi bushingiye ku moko

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 6 October 2023 Yasuwe: 556

Abantu barindwi nibo bivugwa ko bamaze kugwa muri uko gusubiranamo , naho abandi benshi ngo bamaze guta ingo zabo kubera ubwo bushyamirane bwatangiye kuri uyu wa gatatu.

Minisitiri w’imbere mu gihugu, Kithure Kindiki yatangaje ko abashinzwe umutekano yaba uwa Kisumu na Kericho bazimurwa kubera iyo mirwano.

Ati” Abantu bari kubura ubuzima bwabo ,ibikorwa remezo biri kuhatikirira kuburyo byashyize mu kaga ubuzima bw’abaturage batabarika mu minsi ibiri gusa y’uko gushwana"

Abayobozi bo munzego z’ibanze muri aka gace bariho barwana basabye Leta ubufasha bwihuse ku gice kigize umupaka w’ibi byaro bibiri ngo amakimbirane ahoshe.

Abaturage batatu nabo baherutse kugwa kandi mu mirwano nk’iyi ishyamiranije amoko muri Kenya mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka.

Umugi wa Sondu uvugwamo amoko abiri akunda guhangana wakunze guhura n’ibi byago cyane mu matora aheruka yahitanyemo umunyabigwa w’ubwoko bumwe byatumye ubundi buhora bushaka kwihorera.