Print

Rutsiro:Umukobwa ntiyabona umugabo atabanje kumuhonga

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 8 October 2023 Yasuwe: 1325

Bamwe mu bakobwa baganiriye n’umunyamakuru, bavuga ko uyu muco ukomeje gukura aho ngo usanga umukobwa udafite amafaranga nibura hagati ya 200000frw na 300 000frw adashobora kubona umusore umujyana.

Ikindi kandi ngo hari n’abayatanga bagera mu rugo yamara gushira akirukanwa.Impungenge zindi zihari ngo n’uko abakomoka mu miryango itifite usanga bashobora kugumirwa bityo ugasanga baheze iwabo.

Umubyeyi waganiriye n’umunyamakuru avuga ko bahangayikishijwe n’abana babo babona abagabo babanje gusabwa ibiguzi.

Ati "abasore nibo basigaye basaba amafaranga. uwo ariwe wese arimo kuvuga ngo ndakujyana njye kugushyira iwanjye, mbaye iki? ubwo rero umukobwa ari gukora kugira babone ibyo bariha abasore baje kubashaka ngo babajyane!”

MULINDWA Prosper; umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rutsiro, avuga ko nabo badashigikiye uwo umuco kuko urukundo nyakuri rutareberwa mu mafaranaga.Aboneraho gusaba abo bakobwa nibura kujya bagirana inyandiko kuburyo hagize uwirukanwa yafashwa kugaruzwa amafaranga ye.

ivomo:Bwiza


Comments

moise 9 October 2023

None z ko numva umuco bawuciye, abo basore nibarekere kudusuzuguza, umugabo arigira.