Print

Dore Inama 8 zafasha umuhanzi kutazima burundu

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 10 October 2023 Yasuwe: 301

Lolilo umaze imyaka irenga 20 mu muziki yagerageje guha abahanzi bakizamuka zimwe mu mpanuro zabafasha gukora umuziki kugeza igihe basezeye ku Isi.

Uwazikurikije neza bimurinda kuba yaza umwaka umwe ashyira hanze indirimbo igakundwa bidasanzwe, hanyuma agahita aburirwa irengero; ikindi kandi akavuga ko nawe biri mu bintu byamufashije cyane, aho na n’ubu akiwukora kandi ugakundwa.
Dore impanuro yatanze
1. Impano igufasha guhora ku gasongero
2. Kubaha: burya kuba ngo Umunyarwanda avuga ko kubaha ari isokoyabyose, ni nako ntaho wagera udafite ikinyabupfura
3. Amafara: mu byo ukora byose nk’umuhanzi ni byiza kwita kuhakubyarira Amafaranga kuko uyakenera cyane mu muziki. Haba ntahahari nabwo ukaharema
4. kwihangana byafasha umuhanzi kuguma mu mpano kuko adacika integer kubera abo bari kumwe cyangwa abo atekereza ko yifuza kumera nkabo byaba ngombwa akanabarenga mu muziki
5. Amahirwe: iki ni ikintu kiza giherekeza izindi ngingo twavuze haruguru. Biba byiza iyo ubonye amahirwe ukayafatirana ataragucika uhugiye mu bindi bitagufitiye umumaro mu kazi kawe.
6. kwiyizera : iki n’ikintu gikomeye mu buzima bw’umuhanzi wifuza kugumana impano ye no kuba ku gasongero k’abandi. Bisaba rero ko wemera uwo uri we kandi ukumva ko igihangano cyawe gifite agaciro undi wese atabasha kubona kuruta wowe ubwawe.
7. Kumenya kuganira: aha naho hafasha umuhanzi kuko niyo nzira ituma yunguka ibitekerezo abikuye mu bandi no kuba yagirirwa ikizere agahabwa ibiraka bitandukanye
8. kwaka Numero z’Abantu ubona bazakugirira akamaro
Lolilo ahamya ko umuhanzi wagerageza gukurikiza izi nama, ukuri guhari ni uko 90% bizamufasha kugera kure mu muziki we ndetse anateze igihugu cye imbere.

Ivomo:Inyarwanda


Comments

Gatsinda Eulade 10 October 2023

Mwiriwe, nkunda gusoma inkuru z umuryango ariko nkunda kubona amakosa mu myandikire
Ex: Reba nkiyo nkuru ngo Dore Imana umunani zafasha umuhanzi kutazima( Imana cg Inama) guys mwirinde guhubuka munoze imyandikire.