Print

Rwatubyaye yaba yasabye kuva mu ikipe ya Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 October 2023 Yasuwe: 2015

Ibi uyu yabisabye nyuma yo kuyigarukamo afite imvune bikanamugora kugaruka ku rwego rwiza yari ariho ubwo yayivagamo yerekeza muri Amerika.

Abakunzi ba Rayon Sports benshi ntibari bishimiye Rwatubyaye kuko bamushinja kuba atakiri ku rwego rwo hejuru nkuko kera byari bimeze.

Rwatubyaye Abdul yagarutse muri Rayon Sports,tariki ya 9 Kanama 2022,ayisinyira amasezerano y’imyaka 2.

Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi yasinyiye iyi kipe nyuma yo gusoza amasezerano mu ikipe ya FC Shkupi muri Macedonia ariko ntiyongererwe andi bitewe n’uko yari amaze igihe afite ikibazo cy’imvune.

Abdul Rwatubyaye yakiniye Rayon Sports imyaka 3 kuva 2016-2019 ari nabwo yavaga mu Rwanda yerekeza mu ikipe ya Kansas City ikaza kumutiza muri Swope Park Rangers, nyuma yagiye muri Colorado Rapids na yo imutiza muri Colorado Switchbacks, yayivuyemo yerekeza muri FC Shkupi yakiniraga, yari amaze amezi 6 afite ikibazo cy’imvune y’agatsintsino.