Print

Icyihebe cyishe abafana babiri bihagarika umukino w’Ububiligi na Sweden

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 October 2023 Yasuwe: 814

Uyu mukino wahise usubikwa ntihakinwa igice cya 2, nubwo amakipe yombi yanganyaga igitego 1-1.

Abakinnyi ba Sweden bakimenya inkuru mbi y’urupfu rw’abafana babo, banze gukomeza gukina.

Abagabo babiri bari bambaye imipira y’ikipe ya Sweden bishwe barashwe n’umuntu wari ufite imbunda mbere gato y’uko umukino utangira i Brussels.Uwa gatatu yajyanwe mu bitaro yarashwe.

Itangazo ryashyizwe hanze n’u Bubiligi rigira riti: "Kubera ibyabereye i Buruseli mu masaha ya kare y’uyu mugoroba, umukino urasubitswe. Ibitekerezo byacu biri kumwe n’abagize ibyago bose."

Ishyirahamwe rya ruhago muri Suwede ryongeyeho ati: "Ibitekerezo byacu bigere ku miryango y’abagize ibyago i Buruseli."

UEFA nayo yemeje ko nyuma yo kuganira n’amakipe yombi ubwo iyi nkuru mbi yari imaze kumenyekana,hafashwe umwanzuro w’uko uyu mukino usubikwa.

Abafana bagumishijwe ku kibuga cya King Baudouin cyakira ibihumbi 50,kugeza igihe inzego z’umutekano zemeje ko basohoka nubwo uwarashe atafashwe.

Mu mashusho yafashwe mbere gato y’aya mahano, bivugwa ko uwagabye igitero avuga ko ari mu mutwe w’iterabwoba wa Islamic State.

Avuga mu cyarabu,uyu mwicanyi yavuze ko ariwe nyirabayazana w’iraswa kandi agaragaza ko ari icyihebe.

Hahise hatangira umukwabu ukomeye wo gushaka uyu mwicanyi bivugwa ko ari mu myaka 40 warashe abantu i Brussels.

Amakuru atangwa na DailMail ishami riri i Bruxelles avuga ko aba bafana barindiwe umutekano kugeza saa kumi z’urucyerera rw’uyu wa Kabiri.

U Bubiligi na Sweden bari mu itsinda rya gatandatu (F) mu mikino y’amatsinda yo gushaka itike ya EURO 2024 irushanwa rizabera mu Budage.

Kugeza ubu, u Bubiligi buyoboye itsinda n’amanota 16 mu mikino itandatu, amanota iki gihugu kinganya na Autriche ya kabiri ariko yo ifite imikino irindwi yakinnye. Ayo makipe yombi yamaze kubona itike yo gukina Euro 2024 izabera mu Budage.

Sweden ni iya gatatu n’amanota atandatu.


Comments

KL 17 October 2023

Icyo cyihebe Imana ifashe abashinzwe umutekekano w’i Brussels bagifate gihanwe n’amategeko kbs kuko birakabije.