Ntiyemera ubushukanyi kuko ngo uwamuhaye ituro wese yabaga yamubwiye ko ari insimburamubyizi!
Ku bijyanye na Frw menshi yagiye ashyirwa kuri Konti ze, Yongwe yabwiye urukiko ko Imana yari yaramubwiye ko abakristu bazamuzahura. Rero nibyo bakoraga bayamuha ku bwinshi! Yasabye Urukiko kumurekura akaburana adafunze kuko afite umuryango agomba kwitaho bitatuma atoroka ubutabera!