Print

Nsabimana wakubitiwe kubaga imbwa avuga ko zabaye ifunguro rya benshi i Kigali

Yanditwe na: Emmy 27 October 2023 Yasuwe: 6538

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2023 abaturage basanze Nsabimana abaga imbwa mu rugo rw’uwitwa Maître ruri mu Mudugudu w’Umurava, Akagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi w’Akarere ka Gasabo, baramukubita bamugira intere.

Bahise bamutegeka guheka iyo mbwa yari amaze gukuraho uruhu, ayitererana umusozi ageze hafi ya Hotel Dove ayijugunya mu muhanda kubera gukubitwa, inzego z’umutekano ziramukiza zimujyana ku Kigo Nderabuzima cya Kagugu muri Kinyinya.

Abayobozi bashinzwe umutekano mu Murenge wa Gisozi bavugaga ko batagomba gufunga Nsabimana wari urembejwe n’ibisebe yatewe n’abaturage, ahubwo ko icy’ingenzi ari ukwihutira kumugeza kwa muganga.

Mu kiganiro twagiranye na Nsabimana aho yarimo kuvurirwa mu Kigo Nderabuzima, yavuze ko abaturage bamukubise yabatejwe na Maître wari umaze kumuha imbwa ngo amubagire nk’uko yari asanzwe abikora.

Nsabimana avuga ko amaze kubaga imbwa zirenga 70 guhera mu kwezi kwa Mata k’uyu mwaka wa 2023, akaziha Maître uhita azigemura k’uwitwa Pasiteri ufite resitora ku Gisozi ahitwa ku Gasoko.

Nsabimana usanzwe akora akazi k’ubwubatsi agira ati "Maître twatangiye dukorana ubucuruzi bw’inyama z’ingurube, iz’ihene, ariko nyuma akajya anzanira imbwa nkazikubita inyundo mu mutwe ngahita nzibaga."


Uwitwa Nsabimana Valens wafashwe abaga imbwa agahatwa ibiboko n’abaturage

Nsabimana ati "Ashobora kumpamagara saa munani z’ijoro jyewe nkajya iwe mu rugo nkayibaga, ababaga imbwa barahari benshi cyane, buriya inyama z’i Gikondo ni imbwa gusa gusa, ubu nakujyana ahantu harenga hatatu bacuruza inyama z’imbwa muri busheri(boucherie) i Kigali."

Nsabimana avuga ko abamukubise benshi ngo ari abaryi b’imbwa ndetse bakaba banazicuruza.

Nsabimana avuga ko umuntu wifuza kurangura imbwa ashobora kuyigura guhera ku mafaranga ibihumbi 15Frw kugera ku bihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ntabwo ari i Kigali gusa hamaze gufatirwa umuntu ubaga imbwa muri uku kwezi k’Ukwakira 2023, kuko mu Karere ka Kayonza ku itariki ya 10 abaturage baguye gitumo umusore wakoraga akazi ko gucuruza inyama zokeje, arimo kubaga imbwa.

Uwo musore witwa Nsengimana bakunda kwita Gapira w’imyaka 22 y’ubukure, yafashwe n’inzego z’umutekano aho yacururizaga inyama zokeje ku mishito (brochette), bahita bamujyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukarange.

Nyuma yo gufatirwa mu cyuho abaga imbwa, abatuye mu Mujyi wa Kayonza bavuze ko Nsengimana yari asanzwe agurisha inyama zokeje ku mishito ku mafaranga make ugereranyije n’abandi bazotsa.