Print

Polisi n’igisirikare bari gushakisha cyane se w’umukinnyi Luis Diaz washimuswe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 October 2023 Yasuwe: 764

Kuri iki cyumweru, abasirikare barenga 120,kongeraho abapolisi, bashakiye Luis Manuel Diaz mu majyaruguru ya Colombia,aho amakuru avuga ko abantu bitwaje imbunda bamushimuse n’umugore we.

Ku wa gatandatu, nyina w’uyu mukinnyi, Cilenis Marulanda, yabonetse i Barrancas.

Ku cyumweru, Diaz ntiyabonetse mu ikipe ya Liverpool yatsinze Nottingham Forest.

Mu itangazo, ingabo zavuze ko zashyizeho bariyeri kandi zohereje ibimodoka bibiri byuzuye abasirikare, indege itagira abapilote, kajugujugu n’indege ifite radar mu rwego rwo gushakisha se.

Abategetsi ba Colombia ntibatanze ibisobanuro birambuye ku ishimutwa ryavuzwe, ariko ibitangazamakuru byaho byavuze ko Diaz n’umugore we bashimuswe n’abantu bitwaje imbunda bari kuri moto kuri sitasiyo ya lisansi i Barrancas, umujyi wabo bavukiyemo, uri mu gace ka La Guajira, mu majyaruguru y’iki gihugu.

Perezida wa Colombia, Gustavo Petro, yavuze ko "ingabo zose zoherejwe" gushaka se wa Diaz.

Ku cyumweru, umuyobozi wa polisi y’igihugu, Jenerali William Rene Salamanca, yatangaje igihembo cy’amafaranga agera kuri miliyoni 200 z’amapeso (arenga miliyoni 40.000 FRW) k’uwatanga amakuru yarokoroka se wa Diaz.

Umucamanza mukuru Francisco Barbosa yavuze ko yavuganye n’umukinnyi Diaz inshuro ebyiri kugira ngo ahe uyu musore w’imyaka 26 amakuru agezweho ku iperereza.

Barbosa yabwiye uyu mukinnyi ko amakuru yabonetse ari uko bishoboka ko se ashobora kuba ari muri Venezuwela - ibi byavuzwe na Barbosa,bivuze ko hakenewe ko Perezida Petro yatabara.

Ku cyumweru, umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp, yatuye Diaz intsinzi y’ibitego 3-0,batsinze Nottingham Forest avuga ko batsinze kubera "umuvandimwe wacu".

Diogo Jota akikijwe na bagenzi be, yazamuye umupira wanditseho nimero karindwi y’uyu mukinnyi,Diaz, nyuma yo gutsinda igitego cya mbere cya Liverpool.

Iyi kipe mbere y’umukino wo ku cyumweru yavuze ko "bari gukurikirana uko ibintu bimeze" ku muryango wa Diaz, yongeraho ko imibereho myiza y’abakinnyi "izakomeza kuba icyo dushyira imbere".

Bivugwa ko ababyeyi b’uyu mukinnyi mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Colombia, bashimuswe ubwo bari batwaye imodoka batashye.