Print

Urumogi rwatumye Burna Boy adakorera arenga Miliyari 6

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 1 November 2023 Yasuwe: 964

Iyo aza kwemera ngo yari buhabwe miliyoni eshanu z’Amadorali ya Amerika arenga Miliyari 6 mu mafaranga y’u Rwanda.

Ku mubuza ngo byashingiwe kukuba aho yateguye hagombaga gukorerwa igitaramo kuhanywera urumogi ari kirazira.

Burna Boy uzwiho kunywa itabi ry’Urumogi ryo mu bwoko bwa Marijuana ngo kirazira kugira icyo akora atarafata kuri ako ko ku mugongo w’ingona.

Nyiri ubwite yitagarije ko yigeze guhabwa akazi ko kuririmba mu mujyi wa Dubai uherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu, ariko kuko bitemewe kuhanywera urumogi agahitamo we kubyihorera.

Ngo ni kumpamvu z’uko adashobora kubaho na rimwe cyangwa umunota umwe gusa atumva akotsi ko ku mugongo w’ingona.