Print

Perezida Kagame yasubije ibibazo bitanu by’amatsiko kuri we birimo n’inama yagira umutoza Arteta

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 November 2023 Yasuwe: 1417

Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa gatatu,Perezida Kagame yabajijwe ibibazo bitanu by’amatsiko birimo umugani akunda mu Kinyarwanda,ndetse n’inama yagira umutoza wa Arsenal,Mikel Arteta.

Ikibazo cya mbere yabajijwe n’urubuga nkoranyambaga akunda aho yasubije ko ari: Twitter (X).

Ikibazo cya kabiri yabajijwe n’ikintu akunda cyane mu kuba sekuru w’abana b’umukobwa we, aho yasubije ko ari buri kimwe.

Icya gatatu n ingamba nziza mu zo u Rwanda rwafashe, aho yasubije ko ari uguhindura imyumvire y’abanyarwanda bakava mu kubeshwaho n’abandi ahubwo bakibeshaho ubwabo.

Ikibazo cya kane cyari inama yagira umutoza wa Arsenal,yagize ati:"N’umutoza mwiza.Ari gukora neza mu ikipe.Inama namugira n’ugukomeza agakora ibyiza kurushaho."

Ikibazo cya gatanu,Umugani w’Ikinyarwanda akunda: "Uwanze kubwirwa ntabwo yanga kubona" –Uzamura ubushobozi bw’abantu bagatekereza cyane hejuru y’ingaruka,ugakomeza mu nzira yo kugerageza gukora ibirenze washobora.

Perezida Kagame yagiriye inama abantu igira iti:“Inzira yose yo ku kugeza ku kwihesha agaciro ntikwiye kuba ikintu ugomba gusaba undi muntu kugukorera. Ntawe ubereyemo umwenda rwose, umwenda uwifiteho ubwawe.”