Print

RDC: Intambara ihuje M23 na FARDC yafashe indi ntera i Masisi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 November 2023 Yasuwe: 11745

Amakuru avuga ko FARDC yarashe mu birindiro bya M23 ikoresheje indege ya Sukhoï Su-25. Bisanzwe bivugwa ko izi ndege zikoreshwa n’Ingabo za FARDC hamwe n’abacanshuro bafasha iki gihugu muri uru rugamba.

Imirwano yatangiye ahagana saa 6:25 zo mu gitondo. Iri kubera mu bice bya Kibumba, Buhumba (Nyiragongo), Kilorirwe (Masisi) no mu nkengero zaho.

Ku wa Gatanu ni bwo imirwano yari isa n’iyahagaze kuko mu bice bya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo hatigeze humvikana amasasu. Ni nyuma y’uko mu minsi yabanje habaye imirwano ikomeye yatumye abaturage bahunga.

Bivugwa ko mu Gace ka Bulengo, ku wa Kane abaturage barenga ibihumbi 10 bavuye mu byabo.

Ibi bibaye nyuma y’aho Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, gitangaje ko umusirikare ufite ipeti rya Captaine witwa Kanyabucuku Kanyove Yusto yiciwe mu Mujyi wa Goma mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu.

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwasohoye itangazo rivuga ko FARDC yababajwe n’ubwicanyi bwakorewe umwe mu basirikare bayo mu Mujyi wa Goma mu ijoro ryo ku wa 9 rishyira tariki ya 10 Ugushyingo 2023.

Rigira riti “Iperereza ryahise ritangira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw’uyu muvandimwe.”

Kugeza ubu hamaze gutabwa muri yombi abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu musirikare.

Ni mu gihe Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa tariki ya 9 Ugishyingo 2023 yatangaje ko “Lt Col Yusto Kanyove wo mu Ngabo za FARDC zibarizwa i Kibirizi yiyunze kuri M23. Yahunze ubwicanyi, urwango n’ivangura bikorerwa abasirikare b’Abatutsi bo muri FARDC.”

Bisimwa yanavuze ko umusirikare ufite ipeti rya captaine witwa Rukatura yicishijwe amabuye i Goma.

IVOMO:IGIHE