Print

Imbangukiragutabara na zo zikwiye kubahiriza ibyapa bigenga umuvuduko– MINISANTE

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 13 November 2023 Yasuwe: 813

MINISANTE ivuga ko ambulance zigomba kubahiriza umuvuduko wanditse ku byapa biri ku muhanda nk’ibindi binyabiziga byose, ndetse ngo zikaba zitemerewe umuvuduko urenze kilometero 80 ku isaha(80km/h).

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko gutwara nabi izi modoka ziba zirimo indembe, ababyeyi batwite cyangwa inkomere, biteza impanuka zigahitana ubuzima bw’abo bantu, ndetse na zo zikangirika vuba.

Iyi Minisiteri ivuga ko mu gihe hakenewe ubutabazi bwihuse, ku buryo indembe itagera kwa muganga hakoreshejwe imodoka n’umuvuduko wagenwe, ubuyobozi bw’ibitaro busabwa gukorana na yo hamwe n’izindi nzego, kugira ngo hakoreshwe uburyo bwihariye mu gutanga ubutabazi bwihuse.

MINISANTE yatanze aya mabwiriza igira ati "Ibitaro n’ibigo nderabuzima bigomba gushyira ikoranabuhanga ryagenwe ribuza ambulance kurenga umuvuduko wavuzwe, mu gihe kitaranze ukwezi kumwe uhereye igihe aya mabwiriza yasohokeye."

Iyi Minisiteri imenyesha ibigo bikora ubuvuzi, ko Umuyobozi w’urugendo rugamije ubutabazi muri ambulance ari umuforomo waherekeje umurwayi, akaba agomba gutegura uburyo ubutabazi buza gukorwa hamwe n’ibikenewe byose, ndetse agakurikirana ko shoferi wa ambulance yubahiriza umuvuduko wategetswe.

MINISANTE isaba kandi abagiye mu butumwa bw’ubutabazi bwihuse bukoresha ambulance, ko bagomba kugira umwambaro ubaranga kandi usukuye hamwe n’ibindi byangombwa.