Print

Amavubi yerekeje i Huye aho azahanganira na Zimbabwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 November 2023 Yasuwe: 970

Abakinnyi nka MUGISHA Bonheur, IMANISHIMWE Emmanuel bategerejwe mu Rwanda saa 13H45, mu masaha ari imbere,mu gihe Byiringiro Lague na Mutsinzi Ange nabo bahagera.

Uy mukino wa mbere wo gushaka iriya tike uzaba ku wa 3,aho kwinjira ahasigaye hose ari Frw 1000 Gusa mu gihe abashaka ahatwikiriye bazishyura 5000 FRW na 10.000 VIP.

Kuva ku Cyumweru, tariki ya 5 Ugushyingo abakinnyi bakina mu Rwanda n’abandi bamwe bakina hanze bahageze batangiye imyitozo yaberaga kuri Kigali Pelé Stadium mu gihe imikino yombi izabera i Huye.

Umukino ubanza Amavubi azakina na Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo, akurikizeho Afurika y’Epfo tariki ya 21 Ugushyingo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera mu bihugu bitatu ari byo Canada, Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerika