Print

Inyeshyamba zikorana na FARDC zarwanye zipfa ibiryo abatuye Goma barahunga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 November 2023 Yasuwe: 2970

Rwanda Tribune dukesha iyi nkuru ivuga ko iyi mirwano yumvikanyemo imbunda ziremereye, yatumye abaturiye umujyi benshi bazinga uturago barahunga , bakeka ko inyeshyamba za M23 zaba zamaze gufata umujyi wa Goma, ariko nyuma baza kumenya ko ari Abazalendo barimo gusubiranamo.

Aka gace ka Nyiragongo ni kamwe mu duce twahurijwemo abazalendo benshi kandi badahuje imico, ibyo bigatuma batajya bumvikana ndetse kenshi ugasanga baba bahanganye.

Kanyarutchinya ni kamwe mu dusozi twegeranye n’umujyi wa Goma cyane, ku buryo ibibereye kuri aka gasozi biba bisa n’aho bibereye mu mujyi.

Mu minsi yashize aba Mai Mai bakozanijeho bapfa amafaranga yakomokaga kuri za Bariyeri, birangira hapfuyemo 3 bo muri APCLS .

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, imirwano yubuye hagati y’Igisirikare cya Congo (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro bafatanya ndetse n’Umutwe wa M23 mu gace ka Bambo muri teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.

Bambo ni agace kari mu Majyaruguru ya Goma, mu bilometero hafi 60 uvuye muri uwo mujyi ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.

Ni agace kegereye Kishishe, aho Leta ya Congo yigeze kuvuga ko habereye ubwicanyi ndengakamere nyamara ubushakashatsi bukaza kugaragaza ko byari ibinyoma.

M23 yatangaje ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, ingabo za Congo zabarasheho.

Major Willy Ngoma uvugira uwo mutwe abinyujije kuri ‘X’ yagize ati “ Mu gitondo cya kare, ihuriro ririmo ingabo za Leta zateye ibirindiro byacu muri Bambo. M23 iri kwirwanaho ari nako itabara abaturage.”