Print

Abakinnyi batanu barimo abahagaze neza birukanwe mu mwiherero w’Amavubi

Yanditwe na: 16 November 2023 Yasuwe: 2858

Abakinnyi babwiwe n’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ko atakibakeneye ni Kwitonda Alain bakunze kwita Bacca, Niyigena Clement, Mugisha Didier, Nzeyurwanda Djihad na Ishimwe Christian.

Aba bakinnyi birukanwe mu Mavubi biganjemo abahagaze neza muri shampiyona y’u Rwanda ndetse benshi bumva ko bagakwiye no kubanza mu kibuga.

Umutoza yanenzwe na benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda batishimiye uburyo yapanze ikipe ye,yanganyije na Zimbabwe kuri uyu wa Gatatu.

Zimbabwe byagaragaye ko iri ku rwego rwo hasi,yabashije gucyura inota nyamara iyo umutoza akoresha abakinnyi bahagaze neza mu makipe yabo byarashobokaga ko atsinda uyu mukino.

Kwitonda Alain uzwi nka Bacca ntiyakoreshejwe kuko ngo abatoza bashakaga ko akina mu kibuga hagati nyamara we akina aca ku mpande.

Muri aba bakinnyi basezerewe harimo Mugisha Didier wa Police FC, uhagaze neza mu gutaha izamu kurusha abandi banyarwanda muri shampiyona ikomeje.

Btabwo benshi mu banyarwanda bumva ukuntu Nshuti Innocent abanza mu kibuga mu ikipe y’igihugu nyamara muri APR FC yarabuze umwanya ndetse n’igihe yahawe akaba yaragipfushije ubusa.

Amavubi azakina na Afurika y’Epfo kuwa 21 Ugushyingo uyu mwaka.