Print

Ronaldinho azaza mu Rwanda mu gikombe cy’isi cy’abakanyujijeho

Yanditwe na: 1 December 2023 Yasuwe: 644

Uyu munya Brazil w’icyamamare ari mu bakanyujijeho 30 byatangajwe ko bazitabira iki gikombe cy’isi kizaba kibaye ku nshuro ya mbere.

Uyu wegukanye igikombe cy’isi cya 2002 World Cup n’umwe mu banyabigwi 150 bazaba bari i Kigali bitabiriye iri rushanwa rizaba kuwa 10-20 Gicurasi 2024.

Mu butumwa yatanze binyuze kuri videwo yashyizwe hanze n’igikombe cy’isi cy’abakanyujijeho,Ronaldinho yemeje ko azitabira iri rushanwa rizabera mu Rwanda.

"Nzaba ndi mu Rwanda mu gikombe cy’isi cy’abakanyujijeho.

Ronaldinho yatwaye ibikombe birimo icy’isi cya 2002, Copa America n’igikombe cy’isi cya U17 hamwe na Brazil, UEFA Champions League na La Liga muri Barcelona na Serie A muri AC Milan,n’ibindi.

Iki gikombe cy’isi kizakinwa n’abahoze ari abakinnyi ba ruhago bawuretse.Abarenga 150 bazitabira iri rushanwa rizamara iminsi 10.

Abakinnyi 30 ba mbere bemejwe ko bazitabira iki gikombe cy’isi:

Ronaldinho, Maicon Douglas, Myamoto, Andrew Cole, Patrice Evra, Emmanuel Eboué, Momahed Mwameja, Juma Mossi, Jomo Sono and Hassan Karera, Laura Georges, Louis Saha, Amanda Dlamini, Bacary Sagna, Gaizka Mendieta, Miguela Pauleta, Robert Pirès, José Edmílson, Jay-Jay Okocha, Edgar Davids, Roger Milla, Kalusha Bwalya, Anthony Baffoe, Jimmy Gate, Sonny Anderson, Patrick Mboma, Maxwell Cabelino na Wael Gomaa.

Abategura irushanwa bazatangaza abandi bakinnyi bakomeye bazitabira muri Gashyantare 2024 mu gihe abandi basigaye bazatangazwa muri Gicurasi.