Print

Umukino wa La Liga wasubitswe kubera umufana wapfiriye muri sitade

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 December 2023 Yasuwe: 817

Umukino wo ku cyumweru wahagaritswe nyuma y’iminota 17 ubwo abaganga bageragezaga gutabara umufana wari waraguze itike y’umwaka wose ya Granada, wafashwe numutima.

La Liga yatangaje ko umukino uzatangira uhereye ku munota wa 17,Athletic ifite igitego 1-0,cyatsinzwe na rutahizamu wayo Inaki Williams.Uyu mukino urakinwa guhera saa 20h00 GMT ubwo ni saa yine mu Rwanda.

Abafana bari bafite itike y’uyu mukino baremererwa kwitabira.

Abashyitsi bihanganishije "umuryango n’inshuti by’uyu mufana ndetse n’umuryango wose wa Granada".

Umunyezamu wa Athletic, Unai Simon, yashimiwe n’abafana ba Granada kuba yafashije kumenyesha abasifuzi ibyabaye muri Stade.

Abakinnyi b’impande zombi bavuye mu kibuga nyuma yiminota 20 umukino umaze guhagarara.