Print

Uburusiya buzakomeza kurwana no mu gihe cy’ubukonje

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 11 December 2023 Yasuwe: 1214

Icyo cyegeranyo kivuga ko Uburusiya bubyegeranya mu rwego rwo kugira ngo buzabikoreshe mu ntambara muri iki gihe cy’ubukonje bukabije.

Ibi bisasu byakoreshejwe tariki 7 z’uku kwezi mu bitero byagabwe i Kyiv, umurwa mukuru wa Ukraine.

Ministeri y’ingabo y’Ubwongereza ivuga ko byari bigamije gushegesha amasoko atanga ingufu z’amashanyarazi ariko ibyegeranyo by’ibanze byerekana ko Ukraine yashoboye gushwanyuriza mu kirere byinshi muri byo.

Bigaragara ko ibyahaguye byangije ibintu bike nkuko iki cyegeranyo cya Ministeri y’Ingabo y’Ubwongereza kibitangaza. Gusa kivuga ko hari umusivili umwe byahitanye.

Hagati aho, Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine aragirira uruzinduko rwe rwa mbere muri Amerika y’Epfo. Bitegenijwe ko yitabira ibirori by’irahira rya Perezida mushya w’Arijantine, Javier Milei.