Print

The Ben yakoze igikorwa gitangaje nyuma yo gusaba umukunzi we Pamella akamuhabwa [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 December 2023 Yasuwe: 4960

Ibirori by’ubukwe bwo gusaba no gukwa bwa The Ben na Pamella byabereye mu busitani bwa Mlimani Jalia buherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Nyuma y’uko imiryango iteranye ikemeza ko The Ben ahawe Pamella Uwicyeza ngo amubere umugore,yaririmbye indirimbo nyinshi zihimbaza Imana ari nako asaba abari aho bose kumufasha gushima Imana.

Ibintu byamurenze ahita apfukama hasi ashima Imana ndetse Pamella wari umaze kumuhabwa nawe arapfukama,bafatanya guhimbaza rurema.

Ni ibirori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye ariko bitarimo Meddy nk’uko byari byitezwe.

The Ben yageze muri salle yabereyemo ibirori byo gusaba no gukwa ahagana saa Cyenda z’igicamunsi.

Yambariwe n’umuhanzi ubifatanya n’itangazamakuru Andy Bumuntu, Igor Mabano, umushoramari utuye muri Amerika Jimmy akaba inshuti y’akadasohoka ya The Ben, Umuraperi K8 Kavuyo, Christopher, OG The General, Intore Frank n’abandi.

Mu bindi byamamare byagaragaye muri ubu bukwe harimo Umuhanzi wa Gospel Israel Mbonyi, Sherrie Silver,Anitha Pendo, Mwiseneza Josiane, David Bayingana, Muyoboke Alex, Noopja nyiri Country Records yakorewemo indirimbo The Ben yahimbiye Pamella, Uncle Austin, umukinnyi wa filime Yvan, Aristide Gahunzire wabaye manager wa Marina muri The Mane, Sadate Munyakazi wabaye Perezida wa Rayon Sports n’abandi.

Amakuru avuga ko Meddy wagombaga kwambarira The Ben yagize gahunda zitunguranye zatumye ahitamo kuzitabira umuhango wo gusezerana imbere y’Imana n’Itorero ndetse no n’Ibirori byo kwiyakira.

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane azaririmbira abageni uwo munsi utegerejwe kuwa 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Centre.

Reba amashusho The Ben apfukama agashima Imana

AMASHUSHO: nyuma y'uko imiryango iterana ikemeza ko @TheBen250 akwiye umugore nka @Pamela_Uwicyeza @TheBen250 arapfukamye ashima Imana ndetse aririmba n'indirimbo z'Imana ari nako asaba abari aho bose kumufasha gushima Imana.#inyarwandatrends #inyarwanda #nonehoevents pic.twitter.com/mueVTZPKIQ

— Inyarwanda.com (@Inyarwandacom) December 15, 2023