Print

Umuhanzi Yago yakoze agashya kanyuze benshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 December 2023 Yasuwe: 3242

Minisitiri Utumatwishima abinyujije kuri X yavuze ko uyu muhanzi abaye uwa mbere umutumiye mu gitaramo azakora kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2023.

Ati "Kuva Minisiteri y’Urubyiruko yakwakira Iterambere ry’ubuhanzi, umuhanzi wa mbere untumiye kwitabira igitaramo cye ni Yago.

Yago: Yabaye umuhanzi mushya w’umwaka mu bihembo bya Isango, afite n’indirimbo ya Gospel yitwa Suwejo . Mwongereho ibindi Tuzajyane."

Nyuma y’ubu butumwa bwa Minisitiri,benshi bamushimiye ko akomeje gufasha abafana ndetse banizeza ko bazashyigikira Yago.

Benshi bashimiye Yago ko yakoresheje imbaraga ntacike intege ndetse bamusaba gukomereza aho.

Yago yakunzwe mu ndirimbo nka Suwejo,Rata,Ni Wanee,n’izindi.

Yago watangiye umuziki bamwe bamushidikanyaho,uyu munsi ari mu bahanzi bahagaze neza ndetse mu gihe gito agiye gushyira hanze album yise ’Suwejo’.

Iki gitaramo cye kizabera Camp Kigali aho kwinjira azaba ari ibihumbi 5k,10k,20k na 30k.

Kuva Minisiteri y’Urubyiruko yakwakira #Iterambere ry’ubuhanzi, umuhanzi wa mbere untumiye kwitabira igitaramo cye ni @yagoforeal . #Yago: Yabaye umuhanzi mushya w’umwaka mu bihembo bya #Isango, afite n’indirimbo ya Gospel yitwa #Suwejo . Mwongereho ibindi #Tuzajyane🕺 #RwoT pic.twitter.com/gP3Lo0kot4

— UTUMATWISHIMA (@jnabdallah) December 21, 2023