Print

RCS yatangaje ko CG(Rtd)Gasana yahawe uruhushya rwo kwitabira ubukwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 December 2023 Yasuwe: 5293

Kuva kuri uyu wa Kane, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avuga ko CG(Rtd)Gasana yababariwe n’urwego rutavuzwe, kandi ko atagikurikiranwa n’inkiko mu gihe yari afungiye iminsi 30 y’agateganyo

Ibi bakabivuga bashingiye ku ifoto yagaragaye irimo CG (Rtd) Gasana Emmanuel bivugwa ko yari yitabiriye ubukwe bw’umwana we.

RCS yaje gutangaza ko uyu yahawe uruhushya.Yagize iti" CG (Rtd) Gasana Emmanuel yahawe uruhushya rwo gusohoka nkuko nabandi bazihabwa bagasohoka ariko ntabwo yahawe imbabazi nkuko biriho bivigwa."

Mu bujurire mu ifungwa n’ifugurwa rye, urukiko rwamwangiye kuburana adafunze kuko yashoboraga gutoroka ubutabera.