Print

I ’Betelehemu nta munezero uharangwa – nta Père Noël, nta birori’

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 December 2023 Yasuwe: 1864

"Umujyi urijimye, nta munezero, nta bana, nta Père Noël/Santa. Uyu mwaka nta birori", biravugwa na Madeleine, umugore uba i Betelehemu/Bethlehem,Umujyi uri mu karere ka Cisjordanie/ West Bank kigaruriwe n’Abayahudi, muri Palestina.

Cya giti kabuhariwe cya Noheli cyagenewe kwizihiza Noheli, kizwi nka Sapin de Noël/Christmas tree, mu bisanzwe wasangaga hagati muri iki kibuga, nta kiriho. Nta ndirimbo za Noheli zihari, nta twa tuzu tugurishirizwamo ibirango bya Noheli.

Ahubwo, igishushanyo cyerekana akana Yezu/Yesu kavutse gikikijwe n’ibibuye n’intsinga, ni cyo cyashizweho nk’ikimenyetso cyo kwibuka abana bo muri Gaza.

Mu rusengero rw’Ivuka (Nativity Church), nta muntu n’umwe urimo, ibintu bidasanzwe, Padiri Eissa Thaldjiya yavuze ko umujyi we usa n’aho utakibaho.

Ati: "Maze imyaka 12 ndi umupadiri kuri uru rusengero. Navukiye i Betelehemu, sinari bwigere mbona ibintu nk’ibi –no mu gihe cya kiza Covid ibintu ntibyari bimeze uku.

"Dufite benewacu na bashiki bacu muri Gaza – iki nicyo gituma bigorana kwizihiza…ariko ni byiza ko duhurira hamwe mu masengesho”.

Benshi mu batuye Gaza bavuga ko iyi Noheli ibabaje kuko batayizihije kubera intambara Isiraheli yagabye ku mutwe wa Hamas muri Gaza.

BBC