Print

Abakinnyi batatu ba APR FC bavuye mu Busuwisi gushinja umutoza Adil Mohamed

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 December 2023 Yasuwe: 2933

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Ukuboza ni bwo hamenyekanye amakuru avuga ko aba bakinnyi batatu ba APR FC, bagiye mu Busuwisi mu ibanga bitabiriye urubanza rw’ikipe bakinira, iburanamo n’uwahoze ari Umutoza wayo, Umunya-Maroc Adil Erradi Mohammed.

Adil Erradi yabwiye Radio 10 ko mu rubanza rwe hagaragayemo abakinnyi batatu yahoze atoza ari bo: "Ruboneka, Ishimwe Pierre na Ndayishimiye. Ubuhamya bwabo bwatwaye nk’amasaha arindwi, babazwa umwe, umwe.”

Uyu mugabo kandi yongeyeho ko atari bo gusa bari muri dosiye ahubwo hari n’abandi batabonetse icyo gihe barimo uwari Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel na Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari Team Manager. Aba bose ni abatarumvikanaga na we mbere y’uko yirukanwa.

Adil yavuye mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 24 Ukwakira 2022 ataye akazi ka APR FC yari yamuhagaritse kubera imyitwarire mibi yashinjwaga,agenda avuga ko bazakizwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yaje gushyikiriza ikirego nyuma.

Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, bwakomeje kugaragaza ko butifuza ko ibyabo n’uyu mutoza birangirira muri FIFA, ndetse bwateye intambwe buramuganiriza hagamijwe gushaka uburyo bakumvikana bakarangiza ikibazo mu nzira y’amahoro ariko uyu Munya-Maroc ayibera ibamba.

Kugeza ubu Adil ari kuburana ubujurire kuko muri Gicurasi 2023, Akanama gashinzwe Uburenganzira bw’Abakinnyi n’Abatoza kafashe icyemezo cyo gutesha agaciro ikirego cye, akiyemeza kukijyana mu Rukiko rwa Siporo ku Isi (TAS).

Adil Mohamed yabaye Umutoza wa APR FC mu mpeshyi ya 2019, ahava mu Ukwakira 2022 amaze kwegukana ibikombe bitatu bya Shampiyona birimo bibiri yatwaye adatsinzwe.