Print

Perezida Kagame yagaragaje inkingi abanyarwanda bakwiriye kubakiraho muri 2024

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 December 2023 Yasuwe: 1506

Muri iki gitaramo gisoza umwaka cyabaye ku wa 30 Ukuboza 2023, Perezida Kagame yashimangiye ko ntacyo Abanyarwanda batabonye ,kandi ko mu isi ishingiye ku nyungu ntawundi bakesha kubaho kwabo uretse bo ubwabo.

Yagize ati “Kubera amateka yacu, ubwo twatangiraga gusana iki gihugu, twatangiriye hasi, hasi hashoboka. Umusaruro wabyo ni uko uyu munsi, igishoboka cyonyine ari ugutera imbere kandi nta kintu cyadutangira.

Ibi ntabwo byikora. Ni umusaruro w’amahitamo twakoze, umuhate n’imitekerereze yacu yo kumva ko tuzakora ibishoboka byose,uko byaba bigoye kose.”

Agaruka ku mwaka wa 2023,avuga ko ibyinshi ari ibyagenze neza. Ati ’kandi mwabigizemo uruhare. Ni yo mpamvu mbashimira mwese n’abatashoboye kuba hano ukuntu mwagize uruhare ibintu bikaba byaragenze neza.’

Avuga ko ku bitaragenze neza hakwiye kubaho kubabarirana. Ati ’Ahubwo tukanabivanamo isomo ku buryo uyu mwaka uje tutazabisubiramo tugakora neza kurushaho.’

Akomeza agira ati ’Kuzuzanya, gukorera hamwe ni ho tuvana imbaraga. Turusheho rero gukorera hamwe twongere n’izo mbaraga.’

Perezida Kagame ati ’Umwaka utaha uzatubere mwiza. Ibibazo tuzahura na byo tuzahangane na byo.
.