Print

RDC: Hashyizweho abayobozi bashya ba FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Ituri na Equateur

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 January 2024 Yasuwe: 1095

Ba ofisiye bashyizweho, by’agateganyo, ni:

Jenerali David Mushimba, umuyobozi w’akarere ka 13 ka gisirikare mu ntara ya Equateur

Jenerali Ntambuka Bame, umuyobozi w’akarere ka 32 ka gisirikare muri Ituri

Jenerali Michel Mabondani, umuyobozi w’akarere ka 34 ka gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru.

Uwa nyuma asimbuye Jenerali Bruno Mpezo Mbele, watawe muri yombi mu minsi umunani ishize kubera ko yarenze ku mabwiriza ajyanye no kubuza abasirikare gukorana na FDLR no gucunga nabi umutungo.

Amakuru avuga ko Colonel Okoko Onoya Bokeoni yagizwe kandi umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi bya Sokola 1 Grand Nord muri Kivu y’Amajyaruguru.