Print

U Rwanda rwahaye ubutumwa Abarundi barurimo n’Abanyarwanda bari mu Burundi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 January 2024 Yasuwe: 2681

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE,Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, Alain Mukuralinda, yavuze ko Abarundi batuza kuko nta kibazo bazahura nacyo mu Rwanda.

Ati "Mpumurize Abarundi baba hano mu Rwanda. Bo baryame, batuze, bakore akazi kabo, ushaka kuhaguma, ahagume, ushaka kuba yakwambuka agasubira iwabo, yagenda kuko u Rwanda ntirwafunze umupaka ariko ntihagire ugira ikibazo cyangwa uhungabana [ngo] ni uko guverinoma y’u Burundi yavuze ko Abarundi bagomba gufunga imipaka yabo".

Ku banyarwanda bari mu Burundi, Mukuralinda yavuze ko iki gihugu gikwiye kubafasha gutaha.

Ati"Bakora intonde, baba batabakeneye, ntabwo bikuraho inshingano za guverinoma y’u Burundi, kubahiriza umutekano w’Abarundi, abanegihugu, n’abanyamahanga bose bari ku butaka bw’u Burundi. Ni inshingano za guverinoma y’u Burundi, ni inshingano zo mu rwego mpuzamahanga, ntabwo ishobora kuzigurutsa.

Noneho rero, niba inabirukanye, irabaherekeza, irabashakira amayira, irabashakira uburyo bwose butekanye. Ni inshingano zabo, ku buryo bagenda bakagera ku mupaka, bagasubira mu bihugu byabo mu mahoro.

Kuko si u Rwanda ruri bujye kubikora rugiye mu kindi gihugu, nta n’ubwo byanashoboka, nta n’ubwo guverinoma y’u Burundi yabyemera. Ni icyemezo bafashe, bagomba kugishyira mu bikorwa, bagomba kwirengera kucyubahiriza bubahiriza umutekano w’abaturage kandi bagomba kwirengera ingaruka zirebana n’umutekano w’abaturage, Abanyarwanda badashaka, baramutse bagira icyo baba, ni bo babibazwa."

Kuri uyu wa 11 Mutarama 2024,u Burundi bwafunze imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda, nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa RED Tabara.