Print

Polisi yafunze umufana wa Ghana wari ugiye gukubita umutoza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 January 2024 Yasuwe: 659

Black Stars yatsinzwe na Cape Verde ibitego 2-1 mu mukino wa mbere wayo mu gikombe cya Afurika 2023.

Nk’uko ibitangazamakuru birimo n’umunyamakuru Saddick Adams babitangaza, umufana wa Ghana yibasiye Hughton i Abidjan.

Bivuga ko iki gitero cyabereye kuri hoteri y’ikipe ubwo uyu mugabo utavuzwe amazina yafatwaga ashyikirizwa Polisi ya Cote d’Ivoire.

Andi makuru yatangajwe na Muftawu Nabila Abdulai, avuga ko nta muntu wigeze atfungwa ariko umufana wari ufite umujinya "yakoresheje amagambo mabi" mbere yuko "abashinzwe umutekano bamutwara."

Hughton yabaye umutoza wa Ghana mu 2023 nyuma y’imyaka 13 atoza mu Bwongereza.

Yirukanwe na Nottingham mu 2021,yerekeza muri Ghana ku mwanya w’umujyanama mu bya tekinike nyuma y’umwaka.

Hughton yahise agirwa umutoza muri Gashyantare 2023.

Uyu wahoze ari umutoza wa Brighton yaje kwibasirwa n’abafana nyuma yo gutsindwa uyu mukino wo mu itsinda na Cape Verde.

Hughton yabwiye abanyamakuru ati: "Niba umbajije icyo nabwira abanya Ghana, ni kimwe n’icyo nabwira umuntu wese ...

Tubabajwe cyane n’ibyavuye mu mukino. Twaje mu mukino dufite gahunda y’uko turi buwutsinde.

Twahinduye uburyo bwo gukina gato kugira ngo dushobore gusatira cyane.

Twatekereje ko ikipe twakinishije ari ikipe isatira cyane.Niyo yari intego yacu.

Ndatekereza ko igitego twatsinzwe cyadusubije inyuma ariko twasubiye mu mukino.

Muri uwo mwanya byasaga nkaho dushobora gukomeza kandi tugatsinda. Twababajwe cyane n’umusaruro wacu....

Uku gutsindwa kwadushegeshe cyane."