Print

REB yahishuye igihe abarimu bose bo mu Rwanda bazahererwa mudasobwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 January 2024 Yasuwe: 1145

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana, wari umutumirwa mu kiganiro Kubaza Bitera Kumenya’ cya RBA kuri iki Cyumweru, yavuze ko guha mudasobwa abarimu biri muri gahunda ya leta yo gukomeza kwimakaza ikoranabuhanga mu myigishirize.

Abarimu bose bo mu Mashuri ya Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro bamaze guhabwa za mudasobwa.

Ibi bivuze ko mu myaka ibiri iri imbere abarimu bose bazaba barahawe mudasobwa zizabafasha kunoza umurimo bakora.

Si ubwa mbere uyu muyobozi avuze kuri iyi gahunda kuko kuwa 18 Nzeri 2022 yabishimangiye mu nama yagiranye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye byo mu Ntara y’Amajyepfo.