Print

RIB yafunze umuyobozi ukomeye mu Ntara y’Amajyepfo ushinjwa gutanga ruswa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 January 2024 Yasuwe: 2685

RIB ibinyujije ku rubuga rwa X,yavuze ko yafunze Kabera Vedaste, Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo.

Akurikiranweho guha ruswa Umugenzacyaha wakurikiranaga dosiye aregwamo n’ umugore we ku byaha byo kumuhoza ku nkeke no kumuhohotera.

Vedaste afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye, mu gihe dosiye ku byaha aregwa iri gutunganywa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irongera gukangurira abaturarwanda kwanga ruswa no kuyirwanya, ndetse no kujya batanga amakuru aho bayikeka kuko igira ingaruka mbi ku iterambere ry’Igihugu.