Print

Leta yongereye akayabo mu ngengo y’imari ivuguruye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 February 2024 Yasuwe: 1587

Ni ibikubiye mu mushinga w’Itegeko rivuguruye ry’Ingengo y’Imari, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kane.

Uko kwiyongera kw’ingengo y’imari gushingiye ku buryo yakoreshejwe mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, aho ikoreshwa ryayo ryari kuri 61% mu Ukuboza 2023, binajyana n’amafaranga yashyizwe mu nzego z’ingenzi nk’ubuhinzi, ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga.

Ingengo y’imari isanzwe iziyongera ive kuri miliyari 2.901,4 Frw igere kuri miliyari 2.913,6 Frw, bivuze ko iziyongeraho agera kuri miliyari 12,2 Frw.

Ati “Muri rusange iyi nyongera izafasha muri gahunda zitandukanye zirimo kuziba icyuho ku mishahara y’abakozi, gahunda zijyanye n’amatora y’Abadepite n’aya Perezida wa Repubulika, kuziba icyuho ku mafaranga ya buri kwezi yo gutunga abahoze ari ingabo bamugariye ku rugamba batishoboye, no kuziba icyuho mu ngengo y’imari igenerwa za Ambasade, cyane cyane kubera ambasade nshya.”

Amafaranga agenewe imishinga aziyongeraho miliyari 83,3 Frw ave kuri miliyari 1.894,7 Frw agere kuri miliyari 1.977,9 Frw. Iyi nyongera yashyizwe mu bikorwa bitandukanye, harimo iby’ubuhinzi (cyane cyane ifumbire mvaruganda), n’ibikorwaremezo (cyane cyane ingurane z’imitungo yangizwa n’imishinga y’ibikorwaremezo).