Print

Umunyarwenya Rusine yerekanye umukunzi we bagiye kurushinga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 February 2024 Yasuwe: 2623

Ni ifoto yasangije abamukurikira ari kumwe na Iryn Uwase Nizra, inkumi yamubujije amahwemo.

Amakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru yamenye ni uko aba bombi bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, gusa bakaba baririnze kubishyira ku karubanda kuko batifuzaga ko byajya mu itangazamakuru cyane.

Andi makuru avuga ko uyu munyamakuru wa Kiss FM na Nizra mu minsi ishize baba baraguye umuryango aho bakiriye imfura ya bo.

Bivugwa ko kandi mu minsi ya vuba, Rusine Patrick umwe mu banyarwenya bagezweho na Iryn Uwase Nizra bazakora ubukwe.