Print

GOMA: Abakuriye ubutasi n’umuvugizi wa Guverineri bafunzwe

Yanditwe na: Emmy 16 February 2024 Yasuwe: 1042

Radio Okapi yatangaje ko aba bose bafatiwe mu mujyi wa Goma uwo munsi, bakekwaho gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa M23, barara boherejwe i Kinshasa.

ANR ku rwego rw’igihugu isobanura ko iperereza ryakozwe ryagaragaje ko aba bantu bavuganaga n’abo mu mutwe wa M23.

Ku Muvugizi wa Guverineri wari uherutse guhabwa iyi nshingano mu byumweru bike bishize, iki kinyamakuru kiremeza ko yabaye Umuvugizi w’ishyaka rya Corneille Nangaa washinze ihuriro AFC ririmo imitwe nka M23, ariko aza kurivamo mbere y’amatora ya Perezida wa RDC yabaye mu Ukuboza 2023.

Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisirikare, Lieutenant Colonel Guillaume Ndjike Kaiko, yemeje amakuru y’ifungwa ry’aba bantu ariko asobanura ko andi yatangwa n’urwego rw’ubutabera rufite iyi dosiye.

Aba Banye-Congo batawe muri yombi mu gihe intambara yari ikomeje hagati y’ingabo zirwanira RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu nkengero za Sake; mu bilometero bibarirwa muri 20 uva mu mujyi wa Goma.