Print

Trump yishimiye Putin wavuze ko yiyumvamo Joe Biden kumurusha

Yanditwe na: Emmy 16 February 2024 Yasuwe: 1088

Ku wa Gatatu ubwo yari muri Leta ya South Carolina mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, yabwiye abamushyigikiye ati “Perezida Putin w’u Burusiya yarankeje mu by’ukuri.”

“Yaravuze ati yahitamo kugira Joe Biden nka Perezida kurusha Trump. Ibyo ni byiza…kandi mu by’ukuri, yagombaga kuvuga atyo.”

Aya magambo ya Trump asubiza ayo Putin aherutse gutangaza mu kiganiro n’abanyamakuru, aho yavuze ko asanga Biden azongera gutorerwa kuyobora Amerika kuko ngo ari amahitamo meza mu nyungu z’u Burusiya, anashimangira ko azakorana n’umuyobozi uwo ariwe wese wa Amerika.