Print

Kwinjizwa kwa Ukraine muri NATO byakurura intambara ya Gatatu y’isi - Minisitiri w’Ubutariyani, Antonio Tajani

Yanditwe na: Emmy 18 February 2024 Yasuwe: 1097

Ku wa Gatandatu Tariki 17 Gashyantare, ubwo yari i Munich mu nama yiga ku mutekano, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Butaliyani, Antonio Tajani, yavuze ko “NATO iri gusuzuma icyemezo cyo kwakira Ukraine nk’umunyamuryango” ariko ashimangira ko ari ibintu bikeneye ubwitonzi, aho gufata umwanzuro uhutiyeho.

Ati “Mvugishije ukuri, byateza ikibazo kuri buri wese kubera ko iri kurwana (Ukraine) n’u Burusiya, kandi kuba yaba umunyamuryango wa NATO muri iki gihe byaba bivuze intambara ya III y’Isi. Turashaka kuyishyigikira ariko amategeko arasobanutse, niba hari umunyamuryango utewe, NATO iba igomba kubyinjiramo, kandi dukwiriye kwitonda kuri iyi ngingo.”

Kwinjira muri NATO kwa Ukraine ni kimwe mu byemezo byarwanyijwe cyane n’u Burusiya kuko bivuga ko kwaba ari uguha ikaze igisirikare cya Amerika n’icy’ibihugu by’i Burayi mu marembo yabwo, kandi ari ibihugu by’abanzi bitajya imbizi nabwo.