Print

"Umutekano w’abaturage urindiwe ku butaka, mu mazi, urindiwe no mu kirere"- Mukuralinda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 February 2024 Yasuwe: 1485

Bwana Mukuralinda yabivugiye mu kiganiro yagiranye na RBA aho yashimangiye ko u Rwanda ruhora rwiteguye ndetse rubizi neza ko RDC ishyigikiye intambara.

Yavuze ko Indege z’intambara za Kongo u Rwanda rwazibonye aho yemeje ko ’hari n’izarashweho kugira ngo zitongera kurenga umupaka.Ati "Kuva zanaraswa ibyo byaragabanutse."

Avuga ku ngamba z’u Rwanda ku kurinda umutekano,yagize ati "U Rwanda rukunda kuvuga ngo ruzafata cyangwa se rufata ingamba zo kurinda umutekano.Noneho s’umutekano wo ku butaka gusa urinzwe,si umutekano w’abaturanyi gusa urinzwe.Urindiwe ku butaka,mu mazi,urindiwe no mu kirere."

Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rutatungurwa n’igitero icyo aricyo cyose bityo ko abanyarwanda bagomba gutekana.

Ati: "Abanyekongo bashyize imbere intambara,ubu ngubu niyo barimo kuva aho birukaniye umutwe wa EAC nibyo bashyize imbere.

Niba mwarashyize imbere intambara mukagira ibyo mwigamba,bikagira uko bijya mu bikorwa,n’u Rwanda rugomba kuvuga aho ruhagaze rimwe na rimwe si ngombwa kubivuga buri munsi, ahantu hose cyangwa kubisakuza ahantu aho ariho hose ariko ntekereza ko abaturage b’u Rwanda ubwabo bakwiriye guhumurizwa bakamenya ko ku birebana no kurinda umutekano w’u Rwanda rufite uko ruhagaze,rufite uko rwitwara ku buryo rutatungurwa."

Mu gihugu cya RDC hakomeje intambara ihuje inyeshyamba za M23 n’Ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR,Wazalendo,SADC,Abacancuro na Monusco.