Print

FPR Inkotanyi igiye gutora abazayihagararira mu matora ya Perezida n’abadepite

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 February 2024 Yasuwe: 1013

Ubu butumwa bukubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze n’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR Inkotanyi, ku wa 23 Gashyantare 2024.

Iri tangazo rivuga ko amatora muri RPF Inkotanyi azahera ku rwego rw’Umudugudu, asorezwe ku rw’Igihugu mu Nama Nkuru y’Umuryango iteganyijwe muri Werurwe 2024.

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yasabye abanyamuryango kuzitabira iki gikorwa no kurangwa n’ubushishozi mu guhitamo abazabahagararira.

Ati “Amatora mu Muryango FPR Inkotanyi akwiye kwitabirwa n’abanyamuryango bose guhera ku rwego rw’umudugudu. Ni igihe cyiza cyo kwihitiramo abazaduhagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’abadepite. Ni igikorwa gikeneye ubwitabire bwacu twese nk’abanyamuryango ba FPR ariko cyane cyane tukarangwa n’ubushishozi mu guhitamo abazaduhagararira muri aya matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.’’

Biteganyijwe ko abazatorerwa guhagararira Umuryango mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite bazemezwa mu Nama Nkuru ya FPR Inkotanyi nk’uko biteganywa n’amategeko awugenga.

Ku nshuro ya mbere amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko azaba ahujwe kuko manda y’Umukuru w’Igihugu yagizwe imyaka itanu ikangana n’iy’Abadepite. Ku Banyarwanda baba imbere mu gihugu, ateganyijwe tariki 15 Nyakanga mu gihe abo muri diaspora bazatora ku wa 14 Nyakanga 2024.