Print

Burundi: Abasirikare barenga 200 barafunze bazira kwanga kujya kurwana muri RDC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 February 2024 Yasuwe: 2059

Hashize ibyumweru 2 abo muri Bururi na Rumonge bitabye ubushinjacyaha bwa gisirikare kugira ngo bamenye niba bagomba gukomeza gufungwa.

Icyemezo cy’urukiko ntikiramenyekana nkuko SOS Media Burundi ibitangaza. Kubo muri Ruyigi, byemejwe ko bafunzwe by’agateganyo.

U Burundi bwiyemeje gufatanya na Repubulika ya demokarasi ya Kongo kurwanya M23 ariko benshi ntibumva inyungu bufite muri iyi mirwano kuko ari iy’abenegihugu ubwabo.

Perezida Ndayishimiye avuga ko ari ugufasha inshuti bagiranye amasezerano yo gutabarana.

Amakuru ava ku rugamba avuga ko abasirikare b’u Burundi iyo bageze ku rugamba bambikwa imyenda y’igisirikare cya RDC.

Ikindi kivugwa nuko abasirikare benshi bamaze kuhasiga ubuzima ndetse imiryango yabo iri mu rujijo.