Print

Amerika Yashyizeho Intumwa Idasanzwe Kuri Sudani

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 27 February 2024 Yasuwe: 214

Tom Perriello, wahoze muri kongre y’Amerika, mbere wari intumwa idasanzwe mu karere k’Afurika y’ibiyaga bigari, “azahuza ingamba z’Amerika kuri Sudani kandi ateze intambwe ibikorwa byacu kugirango ubushyamirane burangiye, ibikorwa by’ubutabazi bibashe kugera aho bikenewe hamwe n’inkunga ku baturage ba Sudani mu gihe bashakisha uburyo bagera ku kwishyira ukizana, amahoro n’ubutabera”. Ibi byavuzwe mw’itangazo na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Antony Blinken”.

Intambara yadutse mu kwezi kwa kane umwaka ushize, hagati y’ingabo z’igihugu cya Sudani n’abitwara gisirikare ba Rapid Support Forces (RSF), bamaze kunanirwa kumvikana ku buryo bakwihuza ngo berekeze igihugu ku buyobozi bwa gisivili.

Abantu ibihumbi n’ibihumbi barapfuye. Miliyoni 1.6 barahunze kandi abandi bagera muri miliyoni 25, ni ukuvuga abarenga icya kabiri cy’abaturage ba Sudani, byabaye ngombwa ko barambiriza ku mfashanyo mpuzamahanga, nk’uko imibare ya ONU n’iy’abigenga, ibigaragaza.

Amerika n’Arabiya Sawudite bayoboye ibiganiro bitandukanye hagati y’impande zombi, ariko byageze ku bintu bike cyane.

Abagize inteko ishinga amategeko y’Amerika bamaze amezi bagerageza gushyiraho umwanya watuma ibibazo bya Sudani byitabwaho ku buryo bwihariye, n’ubwo ishyirwaho rya Perriello, rinagamije gusiba icyuho cyasizwe n’ambasaderi w’Amerika i Khartoum, John Godfrey, wacyuye igihe.

Godfrey, yabaye ambasaderi wa mbere w’Amerika, i Khartoum, muri kimwe cya kane cy’ikinyejana icyabonwaga, nk’ikimenyetso cy’icyizere, nyuma y’uko uwabaye umuyobozi w’igitugu igihe kirekire, Omar al-Bashir, akuwe ku butegetsi.