Print

Cameroon yarekuye umutoza Rigobert Song witwaye nabi mu gikombe cya Afurika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 February 2024 Yasuwe: 805

Cameroon yasezerewe muri 1/8 cy’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu giheruka na Nigeriya yabaye iya kabiri.

Eto’o yabwiye France 24 ati: "Ntabwo twageze ku ntego zacu, kandi komite nyobozi yanjye nanjye ntabwo tuzongera amasezerano ya Song".

Song, wahoze akinana mu ikipe y’igihugu na Eto’o, yagizwe umutoza wa Cameroon muri Gashyantare 2022.

Yafashije Cameroon gutsinda umukino wa kamarampaka Algeria mu minota y’inyongera,ijya mu gikombe cy’isi cyo muri Qatar.

Iyi kipe y’igihugu ifite igikombe cya Afurika inshuro eshanu yasezerewe mu matsinda, nubwo yatsinze bitunguranye Brazil mu mukino wabo wa nyuma.

Eto’o yongeyeho ati: "Song yazanye byinshi muri iyi kipe.Ubu tugomba gutekereza ku bihe biri imbere."

Uyu mutoza yatsinze imikino itandatu gusa muri 23 yakinnye.