Print

Junior Giti yahishuye impamvu indirimbo Jugumila yasibwe kuri You Tube

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 February 2024 Yasuwe: 1059

Indirimbo ‘Jugumila’ yahuriwemo n’abahanzi Chris Eazy, Kevin Kade na Phil Peter yasibwe kuri YouTube nyuma y’iminsi mike isohotse,bibabaza benshi bari batangiye kuyikunda.

Mu kiganiro Junior Giti yahaye ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru, yavuze ko yasibwe bitewe n’umuntu wayishyize ku mbuga zose akayiyitirira ariko barimo gushakwa uko ikibazo gikemuka.

Ati “Ni umuntu wayifashe ayishyira kuri audiomack, kuri Google Play, kuri YouTube ayishyira ahantu hose ahita amera nk’aho umutungo ubaye uwe. Ni we wabikoze akaba adukozeho. Ubu turimo turashaka uko ikibazo gikemuka tugomba kumushaka tukavugana na we.”

Yakomeje avuga ko batazi icyo yifuza kuko batamuzi, batarabasha kuvugana na we kuko na nimero ye babonye itarimo gucamo, gusa ngo bagomba kumushaka bakamubona uko byagenda kose.

Ati “Ariko dufite kumushaka tukamubaza impavu yabikoze kuko arimo aradukereza. Niba indirimbo yarayikunze ashaka kuyigura ikaba umutungo we yabivuga. Nta n’ubwo tunamuzi, na nimero yashyizeho ntabwo zicamo ariko buriya nidufata ifoto bikagera muri RIB araboneka ntabwo ari bubure.”

Yijeje abakunzi b’umuziki wa Chris Eazy by’umwihariko abari bakunze iyi ndirimbo ‘Jugumila’ ko badasinziriye ahubwo barimo gukemura iki kibazo, mu gihe cya vuba barongera bakabona indirimbo ya bo bakunze.

Iyi ndirimbo yasohotse tariki ya 21 Gashyantare 2024 ishyirwa kuri Shene ya YouTube y’umuhanzi Chris Eazy.Mu minsi mike cyane yari imaze kurenza ibihumbi 500 by’abamaze kuyireba.