Print

RDC: Urukiko rwemeje ko Chérubin Okende warwanyaga Tshisekedi yiyahuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 February 2024 Yasuwe: 990

Iri tangazo rije nyuma y’iperereza rimaze igihe ku rupfu rw’uyu wahoze ari Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu ndetse n’umuvugizi w’ishyaka Ensemble pour la République rya Moïse Katumbi,wasanzwe yapfuye ku ya 13 Nyakanga 2023 i Kinshasa.

Icyakora, umuryango wa Okende harimo umugore we, ababyeyi be, barumuna be na bashiki be, bafashe icyemezo cyo gushyingura umurambo we badategereje imyanzuro ya raporo y’isuzumwa ry’umurambo ryakozwe n’ubushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Gombe/Kinshasa.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’inama n’umushinjacyaha mukuru mu rukiko rwisumbuye rwa Gombe ku ya 1 Gashyantare.

Nk’uko umunyamategeko w’uyu muryango, Maître Laurent Onyemba abitangaza, ngo uyu mupfakazi n’imfubyi ze bagaragaje ko batishimiye ubutabera bwa kongo bwatindije uru rubanza hagashyira amezi atandatu mu iperereza.

Umurambo wa Cherubin wabonetse warashwe amasasu arenga 5, amwe mu gituza no mu mutwe.Benshi baribaza ukuntu umuntu yakwiyahura gutyo.

Icyakora Mvonde we yavuze ko ari isasu rimwe ryakoreshejwe.

Umuryango wa Okende, wahaye akazi umunyamategeko w’Umubiligi kugira ngo ukurikirane uru rubanza ku rwego mpuzamahanga, uvuga kandi ko witeguye kwegera inzego mpuzamahanga kugira ngo ubone ubutabera bukwiye.

Umurambo wa Chérubin Okende bawusanze mu modoka ye mu gitondo cyo kuwa kane,tariki ya 13 Nyakanga 2023 i Kinshasa ahitwa Limeté nyuma y’uko ku munsi wari wabanje, ishyaka rye ryatangaje ko yashimuswe n’abitwaje intwaro.

Ishyaka rye icyo gihe ryavuze ko Chérubin Okende yashimutiwe muri parking y’Urukiko rurengera Itegeko Nshinga kuwa gatatu saa cyenda.

Ryongeraho riti: “Igihugu cyacu kirarushaho kumera nabi”.