Print

Adedamola uzwi nka Fireboy DML agiye kwinjira mu mwuga wo gukina filime

Yanditwe na: TUYISENGE Fabrice 1 March 2024 Yasuwe: 298

Uyu muhanzi yavuze ko ikintu nyamukuru cyamusunikiye gushaka kwinjira mu gukina filime,ari uko abantu bose bagendeye ku kuntu yitwaraga mu mashusho y’indirimbo, wasangaga bamubwira ko afite ubumenyi bwo kubasha gukina neza.

Uyu muhanzi akimara kumva abantu benshi bamubwira ko ashoboye, byatumye nawe yiyemeza kwinjira mu mwuga wo gukina ama filime kugira ngo ubwo bumenyi bwe areke kubupfusha ubusa.

Mu kiganiro na Billboard News, Fireboy yagize ati "Ngiye kwinjira mu ruganda rwo gukina filime. Abantu benshi bagiye bambwira ko nshoboye gukina neza bagendeye ku buryo nitwaraga mu mashusho y’indirimbo.

Nakinnye mu mashusho y’indirimbo zijyanye n’urukundo abantu bakambwira ko nshoboye, ku bw’izo mpamvu rero ntabwo nareka ngo iyi mpano yanjye ipfe ubusa nyireba".

Uyu muhanzi ukorera umuzika we muri Nigeria wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ’Peru’ yakoranye na Ed Sheeran, yanahishuye ko muri uyu mwaka ari kwitegura gushyira hanze Album nshya nyuma yiyo yashyize hanze muri 2022 yise ’Playboy’.