Print

“Umunezero abarundi bafite uturuka ku mazi bahaye Yezu anyotewe”-Perezida Evariste Ndayishimiye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 March 2024 Yasuwe: 1075

Uyu yeruye avuga ko ibyishimo Abarundi bahorana byavuye ku mazi Yezu yanyoye I Burundi anyotewe,akabaha umugisha.

Ibi yabivuze kuwa kabiri w’icyumweru gishize, mu nama ikomeye yigaga ku bijyanye n’ikibazo cy’abagenzi mu Burundi.Muri iyo nama yagarutse kandi ku barundi basohotse igihugu bakakivuga nabi.

Agira ati:”Abarundi basohotse igihugu bakakivuga nabi abo nibo basohotse wa murima wa Edeni kubera ibyaha byabo kandi kuwugarukamo bizabagora batihanye”.

Evariste Ndayishimiye yongeyeho ati :”Aburahamu,Yakobo na Yezu banyoye ku mazi y’I Burundi aricyo gituma Abarundi buzuye umunezero.Yezu yerekanye abahiriwe abo ari bo.Yaravuze ati ‘nari nyotewe mumpa icyo kunywa,nari kavantara murantora’, nawe yari kavantara anyotewe tumuha icyo anywa.Umugisha rero Abarundi bafite uva ku mazi twahaye Yezu”.