Print

RIB yafunze Umukozi w’Umujyi wa Kigali watse ruswa umuturage

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 March 2024 Yasuwe: 1724

Uru rwego rubinyujije kuri X rwatangaje ko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo yarwo ya Rwezamenyo mu gihe Dosiye ye iri gukurikiranwa.

RIB yagize iti; "RIB yafunze Rwagasore Theoneste, umunyamategeko ukorera mu Mujyi wa Kigali. Akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke y’amafaranga kugira ngo akemure ikibazo cy’umuturage.

Uwafashwe ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irashimira abatanze amakuru kuri iki cyaha, inakangurira n’abandi baturarwanda gukomeza gutunga agatoki ababasaba ruswa kugira ngo babakemurire ibibazo cyangwa babahe serivisi bemererwa n’amategeko."

Amakuru avuga ko Rwagasore akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa y’amafaranga 71,000 FRW yahawe n’umuturage kugira ngo amukemurire ikibazo yari yagejeje ku Mujyi wa Kigali kijyanye n’amakimbirane y’imbibi z’ubutaka yari afitanye n’umuturanyi we.

Ibi byabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu mu Mujyi wa Kigali.

Rwagasore yari mu kanama nkemurampaka mu Mujyi wa Kigali gashinzwe gukemura amakimbirane ashingiye ku mbibi z’ubutaka no ku iyandikisha rusange ryabwo.

Gusaba, Kwakira cyangwa gutanga indonke ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Naramuka ahamwe n’icyaha akekwaho, azahanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.