Print

Perezida wa Ukraine yashinje Amerika guhugira mu mikino mu gihe abaturage be barimo gupfa

Yanditwe na: Emmy 4 March 2024 Yasuwe: 947

Ibi yabivuze asa n’ugaruka ku nkunga ya miliyari 60$ Amerika yateganyaga kumuha ariko kuva muri Gashyantare 2024 ikaba yarazitiwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, aho Umutwe w’Abadepite wiganjemo Aba-républicains bashaka ko zigabanywamo kabiri igice kimwe kigakoreshwa mu kurwanya abamukira binjira muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu butumwa Perezida Zelensky yanyujije ku rubuga rwa Telegram, yavuze ko Ukraine ntako itagize ngo isabe ubufasha kuko isumbirijwe n’ikibazo gikomeye cyo kutagira ibikoresho bihagije by’urugamba.

Ati "Iyo hari abantu bari gupfa, ariko abakagufashije bakaba bibereye mu mikino yabo ya politike cyangwa ukutumvikana gutuma tutabona ubwirinzi ntabwo biba byumviakana. Ntabwo byemewe kandi ntabwo bizigera byibagirana, Isi izabyibuka ibi ngibi."

Yongeyeho ko Isi ifite ubwirinzi bwinshi ishobora gutanga ariko ko gutinda guha intwaro Ukraine n’ibindi bikenewe byongera umubare w’ababura ubuzima.

Perezida Zelensky atangaje ibi mu gihe u Burusiya bukomeje kugenda bwigarurira uduce tugize icyo tuvuze ku ishusho y’iyi ntambara mu Bursirazuba bwa Ukraine harimo Umujyi wa Avdiivka uherutse gufatwa.

Uyu Mukuru w’Igihugu avuga ko nta kabuza uko gutsindwa ari ukumufatirana, mu igihe adafite intwaro zihagije ku rugamba bikozwe n’u Burusiya nyamara abagatanze ubufasha bibereye mu cyo yise imikino.