Print

Rubavu: Abana 100 bajyanwe kwa muganga nyuma yo kurya ibiryo bivugwa ko bihumanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 March 2024 Yasuwe: 751

Bamwe mu baturage baganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru bavugaga ko abatetsi babiciye abana kandi batanga amafaranga yo kubagaburira.

Aba babyeyi bavuze ko aba bana barwaye kubera ko bagaburiwe ibiryo bidahiye,abandi bavuga ko byaboze n’ibindi.

Aba batukaga cyane umuyobozi w’ikigo bavuga ko akwiye kujyanwa ahandi kuko yitwara nk’utarigeze abyara.

Umwe mu bana yumvikanye arira avuga ko mu nda hari kumurya.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana icyatumye hatekwa ibishyimbo aba babyeyi bavuga ko byaboze kuri iki kigo.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu,Mulindwa Prosper yagize ati: "Mwakoze kugaragaza ikibazo. Ubuyobozi bw’Akarere bwakimenyeye ku gihe buhita bukurikirana abana bufatanyije n’Ikigo Nderabuzima cya Nyundo n’Ibitaro bya Gisenyi. Abakiriwe bose bafashijwe n’abaganga barara batashye, nta kibazo bafite. Amasomo yakomeje nk’ibisanzwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu burizeza ababyeyi barerera mu Kigo cy’Ishuri cya Pfunda ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri irakomeza kugenda neza. Babyeyi mutuze kandi muhumurize abana."